RURA
Kigali

Bahavu Jannet n’umugabo we Fleury binjiye ku isoko ry’abategura ibitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2022 13:53
0


Umukinnyi wa filime Bahavu Jannet n’umugabo we Ndayirukiye Fleury batangaje ko binjiye ku isoko ry’abategura ibitaramo mu Rwanda, nyuma yo gufatanya n’itsinda ry’abaririmbyi Gisubizo Ministries gukora igitaramo bafatiyemo amashusho y’indirimbo zigize album yabo ya gatatu.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, ni bwo Gisubizo yakoze igitaramo 'Worship Legacy Concert Season 3' cy’amasaha arenga atanu cyabereye mu rusengero rw’Abanyamerika, Christian Life Assembly (CLA), aho cyafashije benshi guhembuka.

Ni igitaramo bari bamaze igihe bategura bafatanyije na kompanyi BahAfrica Entertainment ya Bahavu n’umugabo we Fleury ‘Legend’.

Iyi kompanyi isanzwe izwi cyane mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, gukora filime n’ibindi bitarimo gutegura ibitaramo.

Nyuma y’iki gitaramo cyabo cya mbere bateguye bari kumwe nk’umugabo we n’umugore, Jannet yabwiye INYARWANDA ko cyabahaye ishusho y’uko aho bashoye ahanyaho mu buryo bw’umwuka no kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndishimye cyane. Kuba abantu batwitabye, twabonye urukundo abantu bakunda Gospel. Ikindi twabonye ko ibyo twibwiraga tutibeshye, aho twashoboye amaboko hari ahanyaho."

Yunganiwe na Fleury wavuze ko iki gitaramo, ari intangiriro yo kwinjira ku isoko ry'abategura ibitaramo mu Rwanda, kandi ntagusubiramo inyuma. Ati "Cyane! Ntabwo dusubira inyuma ahubwo twakomeje imbere."

Uyu mugabo yavuze ko kuri iyi nshuro bafatanyije na Gisubizo Ministries gutegura iki gitaramo kubera ko bamaze hafi imyaka itanu bakorana, mu bijyanye no kubafatira amashusho y’indirimbo zabo cyane cyane muri ibi bitaramo ‘Worship Legacy Concert’.

Ati “… Ubu twashimwe kugira ngo dushyire imbaraga hamwe iza Gisubizo n’iza BahAfrica Entertainment kugira ngo imitegurire ibe myiza kurenza, n’ubushobozi bwiyongere hanyuma turusheho gukora akazi.”

Iki gitaramo cyaririmbyemo Bosco Nshuti, Shekinah T. Masoro, Alarm Ministries ndetse na Jesscia Mucyowera.

Fleury avuga ko batumiye bashingiye ku bahanzi bakunzwe, bazataramira abantu bagafatanya nabo kuramya Imana mu mashyi no mu mudiho.

Ati “Niyo mpamvu twahisemo bariya mwabonye baririmbye. Kuko bari bafite indirimbo zigizweho muri iki gihe, kandi ni abahanzi bakunzwe cyane.”

Perezida wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yabwiye INYARWANDA ko imyaka itanu ishize bakorana na Fleury ‘Legend’ yababereye umugisha, ari nayo mpamvu bahisemo ko kuri iyi nshuro bahuza imbaraga mu gutegura iki gitaramo.

Ati “Kuri iyi nshuro rero yaratubwiye ati ese ko dusanzwe dukorana mwaretse nanjye nkashyiramo ukuboko kwanjye kugira ngo turebe ko twakorera ku rundi rwego tutari dusanzwe dukorana. Ni muri ubwo buryo yatubereye umugisha adufasha gutegura iki gitaramo wabonye yagenze gutya.”

Yavuze ko bafite ishimwe ku mutima n’umunezero nyuma y’uko Imana ibaye mu ruhande rwabo bakafasha gukora igitaramo nk’iki. Ati “Imitima yacu iranezerewe, kandi turabicyesha Imana.” 

Reba hano amafoto yaranze iki gitaramo

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: Gisubizo Ministries yakoze igitaramo cyo guhembuka yakoreyemo indirimbo zigize Album, Alarm Ministries iririmba isiganwa n’iminota



Fleury ‘Legend’ n’umugore we Bahavu batangaje ko binjiye mu isoko ry’abategura ibitaramo mu Rwanda 

Fleury na Bahavu bavuze ko batumiye abahanzi bashingiye ku kuntu bakunzwe na benshi 

Bahavu avuga ko umutima wabo unyuzwe nyuma yo gufatanya na Gisubizo gutegura iki gitaramo 

Perezida wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin yavuze ko bafatanyije na Fleury n’umugore we kubera ko ari abantu bamaze imyaka itanu bakorana umurimo w’Imana 


Gisubizo Ministries yafatanyije n'abakunzi bayo guhimbaza Imana 

REBA KUMUNOTA WA 26 BAHAVU NA FLEURY BAVUGA UKO BIYUMVA NYUMA Y’IKI GITARAMO

 ">

UMUHANZIAIME FRANK YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MU GITARAMO CYA GISUBIZO MINISTRIES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND